Ibibazo byose wibaza ku muti wa Viagra utera abagabo kugira ubushake bwinshi n’ingaruka igira k’uwukoresha atarwaye, InyaRwanda



Gukoresha Viagra

Kimwe mu bibazo bikunda guteza ubwumvikane buke hagati y’abashakanye harimo kutitwara neza k’umugabo mu gikorwa cyo gutera urubariro ku rugo. Umugabo ugira ubushake buke, urangiza vuba cyangwa utajya agira ubushake ahora ashakisha icyatuma ashimwa n’uwo bashakanye bityo akagira ijambo mu rugo. Uretse kujya kwa muganga, abagabo nkaba bashakisha imiti cyangwa uburyo bwabafasha gukemura ikibazo bafite. Viagra ni umwe mu miti ikunda kuvugwa ko ifasha abagabo ariko ni umuti abantu benshi badasobanukiwe neza imikorere yawo n’uwo ugenewe ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Abagabo benshi bahangayikishwa no kutitwara neza mu gutera akabariro ku rugo bigatuma bahora bashakisha icyabafasha kurangiza iki kibazo.
Viagra ikoze mu bwoko bw’ibinini.
Umuti wa Viagra ukozwe mu buryo bw’ibinini, ukagira amazina anyuranye ugenda witwa harimo sildenafil, Nergra, ibinini by’ubururu(blue pills), n’andi anyuranye. Uyu muti wavumbuwe na laboratwari Pfizer muri 1996. Ukivumburwa wari wakorewe kuvura uburwayi bwa Angine yo mu gituza. Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe byaje kugaragara ko utuma abagabo bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, uhindurirwa umumaro. Umuti wa Viagra wagiye ku isoko mu mwaka wa 1998 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri 1999 mu Burayi. Kuba utarahise uboneka mu bihugu byose byatumye ucuruzwa ku buryo bwa magendu inshuro 10 kurusha igiciro cy’umuti cyemewe. Nkuko bitangazwa na Laboratwali Pfizer yavumbuye uyu muti, muri 2010 gusa ibinini bya Viagra byinjije miliyari 1,93 z’Amadolari y’Amerika .
Umuti wa Viagra ukora ute?
Uba uri mu ngero zinyuranye arizo garama 25, 50 ndetse na Garama 100. Unywebwa inshuro imwe ku munsi ,hagati y’iminota 30 n’isaha imwe mbere y’igikorwa nyirizina.
Iboneka mu magarama kugeza kuri Garama 100.
Umuti wa Viagra utangira gukora iyo hatangiye ibikorwa bibanziriza imibonano mpuzabitsina(Stimulation Sexuelle). Icyo Viagra ikora ni ugufungura imitsi ijyana amaraso mu gitsina cy’umugabo bituma habaho ubushake bwinshi. Viagra kandi ihagarika uburyo bwose busanzwe butuma igitsina gicika intege mu gihe runaka ari nabyo bituma uwayinyweye igitsina cye gitinda gucika intege.
Viagra ni umuti ukoreshwa n’abagabo bafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kugira igitsina gifata umurego umwanya muto, igifata umurego muke n’ibindi nkabyo. Nubwo uyu muti ugira akamaro ku bagabo bafite uburwayi bunyuranye bwavuzwe haruguru, ni ngombwa ko uwukoresha awandikirwa na muganga gusa cyangwa se akabanza akagirwa inama n’umukozi wo muri farumasi ubonekamo kuko hari amabwiriza agomba kumuha ku ikoreshwa ryawo ndetse n’imiti atagomba kuwufatanya nawo harimo imiti ivura umutima, igabanya ubukana bwa Sida n’indi inyuranye. Uyu muti ugomba gukoreshwa n’umuntu ufite uburwayi kandi urengeje imyaka 18.
Buri mugabo wese ashobora kugira ikibazo cyo kutagira ubushake buhamye cyangwa ikindi bisa nacyo ariko siko ufite iki kibazo wese yifashisha umuti wa Viagra. Abaganga bagira inama abagabo bafite uburwayi bw’umutima ubwo aribwo bwose, abafite ikibazo cy’uburwayi bwa Prostate,umuvuduko w’amaraso, uburwayi bw’impyiko n’ubundi bunyuranye kutigera bakoresha uyu muti ari nayo mpamvu ugomba gukoreshwa n’umuntu wawandikiwe na muganga.
Ingaruka mbi zishobora guturuka ku ikoreshwa rya Viagra.
Nk’undi muti wose ,Viagra ishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’uwawukoresheje harimo:Kurwara umutwe, kubabara umugongo, kuruka no gucibwamo, gucika intege ku mubiri, umuvuduko w’amaraso,gitinda kugwa kw’igitsina kugera hejuru y’amasaha ane n’ibindi binyuranye uwo bibayeho na we agirwa inama yo kwihutira kujya kwa muganga.
Ingaruka mbi ugira ku muntu uwukoresha atarwaye.
Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Finlande, bwagaragaje ko abantu bakoresha Viagra mu buryo bwo kwishimisha, bakeneye gusa gutinda mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina no kunezeza abo bakorana iki gikorwa aribo benshi kurusha abawukoresha barwaye.
Abashakashatsi bagaragaje ko gukoresha ibinini bya Viagra nta burwayi ufite, bituma n’ubushake bw’umwimerere umubiri wawe wagiraga bugenda bugabanuka kuko ahanini ubwonko bwawe buba bwarahinduriwe igituma habaho ubwo bushake. Kutigirira icyizere ku mugabo nicyo kintu cy’ibanze cyagaragajwe nk’igitera ikibazo cyo kubura ubushake mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nubwo iki kibazo giterwa n’impamvu zinyuranye.
Uretse iyi ngaruka, gukoresha uyu muti mu rwego rwo kwishimisha bigira ingaruka nyinshi mbi kuko uba wakoresheje bitandukanye n’uko ugomba gukoresha bityo ukaba watera uwukoresheje kugira ingaruka nyinshi mbi zishobora no kugeza ku rupfu. Ikindi igitsina gishobora gufata umurego amasaha agera kuri ane kitaragwa, uwo byabaho asabwa kwihutira kujya kwa muganga.
Hari aho Viagra ihuriye n’umuti wa Vigpower nawo ufasha abagabo mu kongera gusubirana ubushake bahoranye?
Mu nkuru twabagejejeho mu minsi yashize twabasobanuriye umuti wa Vigpower ufasha abagabo bafite ikibazo cyo kutagira ubushake mu gihe cyo gutera akabariro n’ibindi bibabazo biyishamikiyeho, igira iti ” Kigali: Habonetse umuti ukomeje gufasha abagabo bagira ubushake buke n’ibindi bibazo bituma badatera akabariro uko bikwiriye”, Hari benshi bakunze kutubaza niba ufite umumaro umwe na Viagra.
Viagra ifite itandukaniro rinini uwugeraranyije na Vigpower nkuko twabisobanuriwe na muganga Uwizeye Dieudonne wo mu ivuriro Horaho Life rigira uyu muti. Dieudonne yagize ati “ Abantu benshi bakunda kubyitiranya ariko biratandukanye. Vigpower nta ngaruka mbi igira ku muntu uyikoresheje kuko ari umuti mwimerere ukomoka ku bimera kandi umuntu wese yayikoresha hatagendewe ku myaka kandi ikamugirira akamaro. ”
Umuti wa Vigpower uri gufasha abagabo benshi gusura uko bahoze.
Dieudonne yakomeje adusobanurira ko aho Vigpower itandukanira na Viagra ari uko Vigpower yo yongerera imbaraga umubiri kugira ngo ubashe gukora akazi kawo neza naho Viagra yo ikaba ikoze kuburyo ikangura ubushake bw’umugabo ariko imisemburo imwe n’imwe ntikore nkuko bisanzwe ari nabyo bituma umubiri ahanini ucika intege ndetse hakabaho n’ingaruka zinyuranye nyuma y’ikoreshwa ryayo. Ikindi ngo ni uko umuntu wakoresheje Viagra hari igihe asubira inyuma kurushaho uko yahoze mbere kandi agahora akenera kuyikoresha naho Vigpower yo ikaba ikoreshwa igihe kimwe ikibazo kigahita kirangira, umuntu afata ikinini kimwe mu cyumweru. Ukeneye ibindi bisobanuro bihagije ku muti wa Vigpower wagana ivuriro Horaho Life aho rikorera kwa Rubangura mu nyubako ya 3, imiryango ya 301 na 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0788698813/0728698813.
Umaze gusoma iyi nkuru hari usobanukiwe neza iby’umuti wa Viagra?Niba hari ikindi wifuza ko twazagusobanurira kurushaho kuri uyu muti, indwara runaka, shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe.